IBIKABYO BY’ABAPAWA SI IBYA NONE!

Ibivovo_by_insina

Ubwo Inkotanyi zatabaraga u Rwanda mu Ukwakira  1990,

Ubutegetsi bw’abapawa icyo bwakoze ni uguca igikuba ko Abatabaye bose babahumbahumbye bagashira! Ubwo aho twigagaga batwirije mu mihanda batwikoreje imitumba ngo turimo guhamba inyenzi! Ndabyibuka ko amasomo yahagaze nk’ukwezi kose twirirwa duhamba imitumba insina zarahagorewe!

Ibi mbikomojeho kubera ibyo nakwita inzozi z’abapawa basigaye kuri facebook gusa bakwirakwije amafoto y’imyenda y’ingabo z’u rwanda yanitse ahantu ku kazuba maze baca igikuba ko ariyo batse abasirikare baherutse kwica mu gitero FDLR Yagabye mu murenge wa busasamana ejobundi!

Nk’umuntu uzi kamere yabo irangwa no gukabya no kwibeshyera, ntabwo byantangaje na gato kuko nahise nkubita agatima kuri biriya bikorwa byo mu ukwakira 1990, mpita mbona ko inzozi zabo iyo ziba impamo ntibari kwerekana imyenda imeshe bambuye abasirikare bibeshyera ko bafashe, ahubwo bari gukwirakwiza amafoto yabo ndetse bakanongeramo n’abataravuka kugirango cya kinyoma bahora biringiye kibashe guca igikuba nk’uko baba babyifuza!dreams

 

ICYO BATAZI NI IHAME RY’UKO RUTERA RUDATERWA.

About inyurabwenge

I am characterized by rationalization and intellectualization and above all,by critical thinking values
This entry was posted in Uncategorized. Bookmark the permalink.

Leave a comment